Seninga wa Etincelles FC yigaruye ku magambo yari yavuze mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Etincelles FC, Seninga Innocent, yigaruye ku magambo yari yavuze mbere yo guhura na Rayon Sports imaze kumutsinda ibitego 2-1.

Ibi yabitangaje Kuri iki cyumweru  nyuma y’umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona hagati ya Etincelles FC na Rayon Sports waberaga kuri Stade Umuganda y’Akarere ka Rubavu  .

Aho yagize ati : “Ibyo navuze ubwo narabivuze, ibikurikiraho ninjye uzi uko nzabyirengera nk’umuntu w’umugabo.”

Umutoza wa Etincelles FC, Seninga Innocent, wari wakiriye umukino yari yahisemo gukinisha: Nishimwe Moise, Nshimiyimana Abdou (C), Gedeon Ndonga Bivula, Rutayisire Aman ,Nsabimana Hussein ,Joseph Ntamack , Uzabumwami Birary, Denis Kaweesa ,Ciza Hussein ,Niyonkuru Sadjat na  Djabilu Ishimwe .

Kurundi ruhande ,Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi babanje mu kibuga. Aho yari yahisemo gukoresha: Ndikuriyo Patient mu izamu , Serumogo Ali ,Bugingo Hakim, Nshimiyimana Emmanuel ,Omar Gning, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Elanga-Kanga  na Aziz Bassane.

Ku munota wa 32′  Biramahire Abeddy yaboneye igitego Rayon Sports ku mupira wahinduwe na Bugingo Hakim, awukoraho gato maze Nishimwe Moise awubona ujya mu izamu.

Ku munota wa 74′ Rayon sports yaje kubona igitego cya Kabiri cyanashimangiraga nyuma yahoo Nshimiyimana Abdou ahushije umupira yari ashatse kwambura Muhire Kevin, Kapiteni wa Rayon Sports ahita awufatira mu rubuga rw’amahina awuhereza Biramahire Abeddy utsinze igitego cya kabiri.

Gusa ,Nizigiyimana Ismaël yaje kubona igitego cy’impozamarira kuri Etincelles FC mu minota ya nyuma y’umukino .

Nyuma yo kubona intsinzi , Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude yemeje ko baje gukina umukino babizi ko bari ku mwanya wa Kabiri rero ko nta cyari gutuma batakaza aya manota .

Aho yagize ati :”Twaje gukina tuzi ko turi ku mwanya wa kabiri, rero ni umukino twagombaga kudakora ikosa kugira ngo turinde umwanya wa mbere.”

Rayon Sports nyuma yo kubona intsinzi ihise isubira ku mwanya wa mbere muri Shampiyona n’amanota 53, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *