Uganda yemeje ko icyorezo cya Ebola cyarangwagamo cyarangiye burundu!

Uganda yatangaje ku mugaragaro ko  icyorezo cya Ebola giheruka kugaragara mu murwa mukuru , Kampala mu mezi atatu ahise cyashize .

Ku munsi wejo ku  wa gatandatu, nibwo Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje iby’aya makuru by’iranduka burundu ry’iki cyorezo mu gihugu , ikoresheje konti yayo X, yagize iti : “inkuru nziza hashize iminsi 42 nta bwandu bushya bw’indwara ya Ebola   kuva umurwayi wa nyuma yasohoka mu bitaro .”

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye Minisiteri y’ubuzima na leta ya Uganda muri rusange ku bwitange yagaragaje mu gutsinda iki cyorezo.

 Aho yagize ati: “Ndashimira guverinoma n’abakozi bashinzwe ubuzima muri Uganda kuba bahashyije  icyorezo cya Ebola burundu.”

Indwara ya Ebola ikunze kugaragara muri Uganda ifitanye isano n’amashyamba menshi ahigirwamo inyamaswa zo mu turere dushyuha two muri iki gihugu dufatwa nk’ indiri idasanzwe by’iyi virusi.

Iyi ni inshuro ya  cyenda  icyorezo cya Ebola cyaduka muri iki gihugu kuva  cyahagaragara bwa mbere mu mwaka wo mu 2000.

Mu gihe abaturanyi bayo ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bo bahuye n’iki cyorezo inshuro zirenga icumi, harimo imwe yamaze hafi imyaka 2 yose  kuva mu 2018 kugeza 2020 igahitana abantu bagera ku 2300 .

Ebola yandurira mu gukora mu matembabuzi aturutse ku mubiri w’umuntu wanduye cyangwa no mu kurya inyamaswa z’agasozi zibana n’iyi virusi ndetse ibimenyetso byayo birimo nko kubabara umutwe cyane, kubabara imitsi, kuruka amaraso no kuva amaraso mu myenge yose y’umubiri .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *