Hatawe muri yombi abayobozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi abayobozi batatu bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli [RMB].

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2025,nibwo RIB ibicishije ku rukuta rwayo rwa X yemeje ko aba bayobozi uko ari 3 bakurikiranweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.

Uru rwego kandi rwemeje ko  rwanafunze  na ba rwiyemezamirimo bane, aho bakekwaho ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Bamwe mu bayobozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli bafunze barimo Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard.

Ni mu gihe ba rwiyemezamirimo bafunze ari: Ndagijimana Jean Philip, Umuyobozi Mukuru wa GAMICO Ltd Company, Rubayiza Callixte uyobora Caliana Mines Ltd Company, Hakizimana Jonas uyobora ETS AJOS Ltd na Kwizera Jean Bosco, uyobora DAMARC Ltd Company.

.

RIB ivuga ko aba bacakiwe tariki ya 22 na 23 Mata 2025 ndetse iperereza ry’ibanze rikaba rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bagiye basaba bakanakira indonke kuva muri ba rwiyemezamirimo kugirango bakore ibinyuranije n’ibyo itegeko riteganya.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo yoherezwe mu ubushinjacyaha.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *