Umugabo w’imyaka 31 utuye mu karere ka Nyanza akurikiranyweho icyaha cyo kwivugana umugore we witwa Thaciana Mujawamariya amutemesheje umuhoro bikarangira yitabye imana azize ibikomere yatewe n’uku gutemwa .
Mu masaha y’isaa tatu z’ijoro za tariki ya 24 Mata 2025 , nibwo Savakure Adenien utuye mu karere ka Nyanza , umurenge wa Ntyazo , Akagali ka Katarara mu mudugudu wa Ntongwe yivuganye umufasha we nyuma yo kugirana amakimbirane ahanini yaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereze y’amafaranga y’urugo .
Umwana wasizwe na nyakwigendera yabwiye itangazamakuru ko aba babyeyi be babanje kugirana ibiganiro n’abaturanyi babo hanze hanyuma binjiye mu nzu umugabo yaka amafaranga umugore arayamwima amaze kuyamwima niko gufatana hanyuma umugabo abatuza umuhoro arawumutemesha .
Amakuru agera kuri Daily Box kandi yemeza ko uyu muryango yari amaze igihe gito yimukiye muri kano gace kuko bari batuye mu karere ka Nyagatare nkuko Muhoza Alphonse usanzwe ari Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Ntyazo yabitangaje .
Bwana Alphonse kandi yemeza ko mu murenge ayoboye habarurwa ingo zirenga 34 zibana mu ntonganya gusa ariko yemeza ko bafite gahunda yo kubigisha kugirango zibane mu mahoro kuko ayo makimbirane adindiza iterambere ry’igihugu .