Kuri uyu wa Kabiri wa tariki 22 Mata 2025, nibwo hari hasubukuwe umukino wari wasubitswe kubera izima ry’amatara kuri sitade mpuzamahanga ya Huye , aho Mukura VS yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe (1-1).
Ni umukino watangiye ku isaha y’i saa Cyenda z’amanywa, utangirira ku munota wa 27′ wari wahagazeho, ndetse utangizwa na kufura ya Rayon Sports kuko amatara yazimye n’ubundi ariyo igiye guterwa ku ikosa ryari rimaze gukorerwa Kapiteni Muhire Kevin.
Rayon Sports, yatangiranye igihunga gikomeye mu bwugarizi bwayo haba kuri Youssou Diagne, Omar Gning, Omborenga Fitina na Bugingo Hakim cyane ko amakipe yose yagombaga gukoresha abakinnyi bari babanjemo bwa mbere.
Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa(0-0), mu gice cya Kabiri , Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bigirimana Abbedy ku kazi Kari gakozwe na Muhire Kevin na Aziz Bassane wari winjiye mu kibuga asimbuye Hadji Iraguha utari mu mukino.
Mukura VS, ntiyatumye Rayon Sports yishimira igitego bari babonye kuko ku munota wa 61′ yahise yishyura igitego cya Rayon Sports cyo ku munota wa 58′, Mukura VS yatsindiwe n’Umunya-Ghana Boateng Mensah n’umutwe.
Umutoza Rwaka Claude yakomeje gukora impinduka ashyiramo n’abarimo Adama Bagayogo , birangira gutsinda igitego cya Kabiri byanze amakipe agabana amanota, ntano gusimbuza umutoza Afhamia Lofti yakoze mu minota yose.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki ya 30 Mata 2025, mu mugi wa Kigali, Rayon Sports irasabwa kunganya ubusa ku busa(0-0) mu gihe Mukura VS isabwa gutsinda cyangwa kunganya hejuru y’ibitego bibiri, uzarokoka akazakina n’uzaba yavuye hagati ya Police FC na APR FC Ku mukino w’anyuma.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?