Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahagaritse ishyaka ry’uwahoze ari Perezida wayo Joseph Kabila Kabange, nyuma yuko imushinja ko afatanya n’umutwe w’inyeshyamba za M23 wigaruriye uduce twinshi two mu burasirazuba bw’igihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iri tegeko ryo guhagarika burundu iri shyaka rya politiki rije mu gihe amakuru agera kuri Daily Box yemeza ko Kabila yagarutse muri iki gihugu nyuma yo kumara imyaka ibiri mu kimeze nk’ubuhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Kongo ryemeza ko ibikorwa byose by’ishyaka PPRD [The People’s Party for Reconstruction and Democracy] rya Kabila byahagaritswe kubera “imyifatire idasobanutse” y’umuyobozi waryo mukuru yo gufatanya n’umutwe uri kwangiza ubusugire bwa Kongo unakorana n’abanzi b’iki gihugu .
Ku wa gatanu, guverinoma yashinje Kabila w’imyaka 53 icyaha cy’ubuhemu bukabije inategeka ko afatirwa imitungo ye yose.
Kuri ubu biravugwa ko yaba yasubiye mu mujyi wa Goma uherereye mu burasirazubwa bwa Kongo, wafashwe n’inyeshyamba za M23 muri Mutarama.
Kabila yayoboye Kongo imyaka isaga 18, nyuma yo gusimbura se Laurent Kabila, wavuye ku butegetsi arashwe mu mwaka wa 2001 ubwo Joseph Kabila yari afite imyaka 29 gusa.