Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri baganiriye ku buryo bwo kugarura ituze muri DRC

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, cyibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’u Rwanda na Misiri.

Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Misiri,Amb Mohamed El-Shenawy, watangaje ko iki kiganiro cyabaye ku wa 17 Mata 2025, aho abakuru b’ibihugu byombi banaganiriye ku buryo butandukanye bwo kongerera imbaraga ubutwererane mu mishinga bifatanyije mu nzego zinyuranye.

Perezida Sisi yabwiye mugenzi we w’u Rwanda ko yifuza ko Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bugira ituze kandi ko Igihugu cye gishyigikiye imbaraga Akarere n’amahanga bikomeje gushyiramo mu guhosha amakimbirane mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye.

Perezida wa Misiri Abdel yanashimangiye ko kugarura amahoro n’umutekano byagirira akamaro abaturage b’Akarere muri rusange kandi bikabafasha kugera ku byifuzo byabo bibageza ku iterambere.

Perezida Kagame na mugenzi we Abdel Fattah El Sisi, bakomoje ku mubano wimbitse kandi w’amateka hagati y’ibihugu byombi ndetse n’akamaro ko gukorera ku nyungu z’abaturage b’u Rwanda na Misiri.

 Baganiriye kandi ku bufatanye hagati y’ibihugu bituriye uruzi rwa Nile, bashimangira ko ari ngombwa guteza imbere inyungu zirukomokaho binyuze mu biganiro ndetse n’ubwumvikane hagati y’impande zose.

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Nko mu 2022 u Rwanda rwohereje muri Misiri ibifite agaciro ka Miliyoni 15,41$, ni ukuvuga arenga Miliyari 15Frw, mu gihe Misiri yohereje mu Rwanda ibifite agaciro k’arenga Miliyari 49Frw.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *