Perezida Tshisekedi yabonanye n’ugomba gukemura ikibazo afitanye n’u Rwanda

Ku munsi wejo ku wa gatatu, tariki ya 16 Mata 2025 , Perezida Félix Tshisekedi  na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo bagiranye ibiganiro byabo bya mbere nyuma yaho uyu muyobozi wa Togo agizwe umuhuza w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu bibazo byugarije uburasirazuba bwa DRC.

Nkuko tubikesha Perezidansi  ya  Kongo , ngo iyi nama yabaye mu bwiru bukomeye ku mugoroba  wo kuri uyu wa gatatu  i Kinshasa, nyuma y’ihagarara ry’ibiganiro bya Luanda ngo byari bigamije gusubukura ishyirwa mu bikorwa ry’inzira yo kugarura amahoro muri Kongo .

 Amakuru dukesha ikinyamakuru Africanews yemeza ko Perezida Faure Gnassingbé yaganiriye na mugenzi we Félix Tshisekedi byinshi mu bisubizo bifatika ku nzira y’amahoro Luanda-Nairobi yahujwe .

Ubuhuza bwa Togo buje busanga ubwatangijwe ba EAC ya Ruto na SADC ya Mnangangwa bwashyizwe ho abahuza batanu bagomba gukorana ngo igisubizo ku mutekano muke muri DRC kiboneke.

Qatar na Amerika nabo bari gukora ibyabo ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bwa DRC.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *