Umujenerali wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wari watawe muri yombi nyuma y’aho inyeshyamba za AFC / M23 zifatiye Goma, ukaba umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa DR Congo mu mpera za Mutarama, yitabye imana.
Amakuru agera kuri Daily Box yemeza ko ku wa gatatu, tariki ya 16 Mata, Jenerali Majoro Nzambe Dieu Gentil Alengbia Nyitetessya wahoze ari Umuyobozi w’akarere ka 34 ka gisirikare mu ngabo za Kongo (FARDC) mu majyaruguru ya Kivu, yapfiriye mu kigo cya Tshatshi.
Uyu mugabo yari umwe mu baregwaga batanu baburanishijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kubera ko bahunze ku rugamba mu gihe ihuriro rya leta ryarwanaga rya AFC / M23 ryashozaga urugamba rwo kwigarurira Goma .
Muri Nyakanga 2024, urukiko rwa gisirikare rwo mu majyaruguru ya Kivu rwemeje ko abasirikare 25 barimo n’uyu mujenerali baregwaga guhunga urugamba DRC yarwanyagamo n’izi nyeshyamba bahamwe n’icyaha cyo guhunga umwanzi, kwangiza amasasu y’intambara no kutubahiriza amategeko ya gisirikare.
Mu buryo nk’ubu kandi, mu ntangiriro za Gicurasi, abarimo abasirikare umunani b’Abanyekongo n’abapolisi batanu bakatiwe urwo gupfa i Goma, bazira “ubugwari” no “guhunga umwanzi”.