Umutoza wa Rayon Sports ‘Robertinho’ ari gutakamba ngo yishyurwe amezi atatu y’umushahara we

Umutoza ukomoka mu gihe cya Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” arishyuza Rayon Sports amafaranga y’amezi atatu mu gihe iyi kipe yamaze kumuhagarika igihe kingana na mezi abiri adatoza kubera umusaruro muke.

Mu gitondo cyo ku wa 14 Mata 2025, nibwo perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yemeje ihagarikwa rya Robertinho kubera umusaruro muke yari amaze iminsi agaragaza muri Shampiyona aho yari amaze gutsinda imikino itatu mu mikino 11 , amaze no gutakaza umwanya wa bere.

Icyo gihe perezida wa Rayon Sports yagize Ati “Robertinho twamuhagaritse igihe kingana n’amezi abiri kubera umusaruro muke, ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye umuntu atahita avuga mu buryo burambuye,ariko iyo n’iyo mpamvu nyamukuru.” Yaganiraga na Radio/TV10 Rwanda.”

Mu kiganiro nanone yagiranye na Radio/TV10 Rwanda , Robertinho, yavuze akari ku mutima we asaba ko niba atari gutoza yahabwa amafaranga ye y’amezi abiri akigendera, Ati “Ntacyo ndi gukora hano, ndabinginze nkeneye umushahara wange w’amezi atatu ngasanga umuryango wange muri Brazil, kuko narakoze sinabona umushahara, ndabinginze niba udashaka Robertinho hano, mpa umushahara wange n’itike ntahe.”

Uyu mutoza Kandi yamaganiye kure ibyo kuba arwaye amaso nk’uko byari byatangajwe ku mbugankoranyambaga z’ikipe ya Rayon Sports, avuga ko we ntakibazo afite icyo azakora ari ukogesha amaso nk’uko yabivuganyeho n’umuganga we Kandi bikazakorwa iyi Shampiyona irangiye.

Rayon Sports kuri ubu iri ku mwanya wa Kabiri muri Shampiyona, mu gikombe cy’Amahoro iri muri kimwe cya Kabiri, mu gihe Robertinho adahari ikipe iri gutozwa na Rwaka Claude wari umutoza w’ikipe y’abagore gusa yari amaze iminsi agizwe umutoza wungirije.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *