Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yamaze kugera mu Mujyi wa Ottawa aho yitegura ibitaramo Pasika (Easter Celebration) bigomba kubera mu Mujyi wa Ottawa tariki 19 Mata na Montreal tariki 20 Mata 2025.
Ibi bitaramo bizabera muri Canada, Patient Bizimana azafatanya n’abahanzi bamamaye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, harimo Serge Iyamuremye ndetse na Aimé Frank.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE , Patient Bizimana yavuze ko kuba ibi bitaramo bisubukuriwe muri Canada atari uko ariho bizajya bibera gusa.
Ati “Nureba neza iby’uyu munsi byiswe ‘Easter celebration2025 Season Canada’ ibyo bisobanuye ko mu yindi myaka bishobora kujya bibera mu bindi bihugu atari aha gusa.”
Uretse ibi bitaramo ari gutegura afatanyije na sosiyete yitwa ‘Reimage Canada Inc.’ imaze gukomera mu gutegura ibitaramo muri Canada, Patient Bizimana yanatangaje ko yari amaze iminsi ari gukora kuri album ye nshya ndetse azatangira gusohora indirimbo ziyigize mu minsi iri imbere.
Ubwo ibi bitaramo byaherukaga mu 2019, Patient Bizimana yari yatumiye abahanzi barimo Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakurikiye Sinach yari yatumiye mu 2018.