MONUSCO yahakanye ibyo gukorana na FARDC mu kuzatera M23 muri Goma

Ubuyobozi bw’ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [ MONUSCO] bwahakanye amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko ku bufatanye na leta ya Kinshasa bari gutera kugaba ibitero simusiga bigamije kongera kwigarurira umujyi wa Goma umaze iminsi amezi warigaruriwe na M23 .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru cya tariki ya 13 Mata , MONUSCO yatsembye ibyavugwaga ko muri bimwe mu birindiro byayo hari kubera imyitozo ya gisirikare karahabutaka igamije kuzagaba igitero gikomeye ku nyeshyamba z’umutwe wa M23 zimaze iminsi hafi amezi atatu zigaruriye ikibuga cy’indege ndetse n’umujyi wa Goma .

Mu iri tangazo MONUSCO yagize iti : ” Ibi birego ntago ari ibinyoma gusa ahubwo harimo ugushaka gusiga icyaha ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri rusange , ntago tuzigera twivanga mu bibazo bya politike y’imbere mu gihugu twe icyo dukora ni ukurinda abasivili .”

Ubu butumwa bw’amahoro kandi bwongeye kwibutsa amahame [ mandate] agenderwa nkuko agenwa n’akanama ka LONI gashinzwe amahoro ku isi avuga ko izi ngabo zigomba ahanini kurengera abasivili bari mu byago , gukorana na leta yatowe n’itegeko nshinga mu guhashya ibyihebe n’iterabwoba aho bikenewe ndetse no guhosha amakimbirane .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *