Umuzamu ukomoka mu gihugu cya Senegal Khadime Ndiaye yamaze gukurwa mu ikipe igomba gukina na Mukura VS mu gikombe cy’Amahoro cya 2024-205 nyuma yo kumara iminsi yitwara mu buryo budashimishije abafana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro muri kimwe cya Kabiri irabanza mu karere ka Huye mu mukino ubanza , iyi kipe imaze iminsi ititwara neza muri Shampiyona aho imaze gutsinda imikino itatu mu mikino 11 iheruka.
Uyu muzamu yagiye akora amakosa mu bihe bitandukanye igihe yabaga ari mu biti bitatu by’izamu bya Rayon Sports, agatsindwa n’ibitego mu buryo budasobanutse nko ku mukino wa Marine FC banganyijemo ibitego bibiri kuri bibiri (2-2) , uko yatsinzwe ntibyavuzweho rumwe.
Si umuzamu utazagaragara ku mukino wa Mukura VS, kuko na myugariro Nsabimana Aimable nawe ntago azakina uyu mukino mu gihe hakiganwa unushishozi ibyabo.
Rayon Sports yayoboye urutonde rwa Shampiyona igihe kirekire, ndetse benshi bemezaga ko afite amahirwe y’igikombe cyane ko, APR FC , yatangiye ihuzagurika kugeza n’aho Rayon Sports yagiye itakaza amanota ariko APR FC na yo igatakaza.
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Marine FC kuri sitade Umuganda ibitego bibiri kuri bibiri (2-2), APR FC yo yari yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa (1-0) .
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?