Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin, yavuze ko hakiri abanyamakuru bitwara nka ba Ngeze Hassan mu kubiba urwango no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu ahanini cyagarukaga ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bwana Twizeyimana Albert Baudouin usanzwe uyobora umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Pax Press, yemeje nubwo haciyeho hafi ibinyacumi bibaye ngo magingo aya mu itangazamakuru ry’uyu munsi ko haracyari abanyamakuru bitwara nka ba Ngeze Hassan mu kubiba urwango no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aho yagize ati : “Abanyamakuru bakomeje ubwicanyi, abicanyi bakomeje kwicana bakoresheje itangazamakuru, bakoresheje ikaramu, bakoresheje telefoni zigezweho na bo nibunamure icumu.
“ Bunamure icumu cyangwa ikaramu, bibuke ko itangazamakuru ribereyeho kubaka ubuzima, kubaka uburenganzira bwa muntu, guhindura umuntu ava mu bukene ajya mu bukire.’’
Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, yavuze ko abanyamakuru bagira umwanya wo kureba ku mateka u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo bayigireho.
Aho yagize ati : “Abanyamakuru bo mu Rwanda tugira umwihariko kuko mu minsi 100 yo Kwibuka tuba dufite inshingano zo gutangaza amakuru kandi mu yo tuvuga twerekana ububi Jenoside yateguranywe, ingaruka zihari na nyuma yayo.’
“Nta wushidikanya gukomera kwa Leta ariko nta n’ushidikanya ku mahame y’umwuga w’itangazamakuru n’ubushobozi bw’ibitangazamakuru n’abanyamakuru. […] Gupima intwari uyipima mu gihe kuba ikigwari ari byo abantu bagize ubutwari. Ni bwo intwari igaragara. Niba abantu bose bahamagarira abandi gutsemba Abatutsi, wowe ugahagarara ku maguru yawe ukavuga ngo oya.”
Jenoside yakorewe Abatusi yaguyemo abarenga miliyoni . Muri aba harimo n’abanyamakuru bakoraga ku bitangazamakuru bitandukanye.
Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibinyamakuru nka Kangura na radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango.
Icyakora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi,itangazamakuru kandi ryagize uruhare rufatika mu kongera kubanisha no gusana imitima y’Abanyarwanda.