Ubuyobozi bwa karere ka Rutsiro bugeretse na gitifu w’umurenge baherutse kwirukana

Ubuyobozi bwa karere ka Rutsiro buherutse kwirukana mu buryo bwa burundu , umuyobozinshigwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex, bumuziza kutuzuza inshingano neza ndetse n’amakosa mu kazi ya hato na hato.

Ku itariki 09 Mata 2025, nibwo ubuyobozi bw’akarere bwandikiye uyu muyobozi bumumenyesha ko yakuwe mu nshingano ndetse ko agomba gukora ihererekanyabubasha n’ugomba kumusimbura bitarenze ku ya 11 Mata 2025, ni ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu.

Ibyo uyu gitifu ashinjwe (nubwo we atabyemera), nk’uko bigaragara muri iyi baruwa harimo gukora inshingano ze nabi, agatanga inguzanyo ya VUP ku itsinda Twiyubake/Bitabaro ritujuje ibisabwa kandi ritemejwe n’ubuyobozi bw’Akagari rikoreramo ndetse no gukoresha nabi umwanya arimo mu nyungu z’umuntu ku giti cye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro , Kayitesi Dative we avuga ko “Basabose Alex yirukanwe kubera amakosa atandukanye yagiye akora mu gihe kitarenze umwaka” harimo “gukoresha nabi ububasha afite mu nyungu ze bwite, akoresheje abaturage ashinzwe kureberera.”

Uyu muyobozinshigwabikorwa w’umurenge ushyirwa mu majwi, avuga ko ibyo aregwa ntashingiro bifite ahubwo ko ibyo yakorewe ari akarengane , akaba yiteguye kugana inzego zose zamurenganura.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *