Gabon yongeye kujya mu matora ya perezida nyuma ya coup d’état yo muri 2023

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 12 Mata, abaturage  bo mu gihugu cya Gabon babyukiye mu matora ya perezida , aya matora akaba abaye aya mbere y’umukuru w’igihugu abaye muri iki gihugu kuva haba  ihirikwa ry’ubutegetsi [ coup d’etat ] mu myaka ibiri ishize .

Aya matora abaye  muri Gabon nyuma y’imyaka itatu  Brice Oligui Nguema n’ingabo yari ayoboye bakoze coup d’etat mu mwaka wa  2023 ndetse ubu uyu muyobozi akaba yamaze kwiyambura imidali ya gisirikare kugirango yongere kwiyamamariza kuba perezida mu buryo bwemewe n’itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Amatora y’imbere mu gihugu yatangiye ku isaha y’I saa moya za mu gitondo ugendeye ku isaha ngengamasaha zo kuri uyu wa gatandatu, ndetse  amakuru agera kuri Daily Box avuga ko nibura abantu ibihumbi bitanu batonze umurongo ku biro by’itora hirya no hino muri Libreville, umurwa mukuru w’iki gihugu.

 Biteganijwe ko aya matora arimo kubera mu ntara icyenda z’igihugu agomba kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba  z’uyu munsi ndetse ibisubizo biteganijwe kuzatangazwa mu byumweru bibiri uhereye kuri uyu munsi .

Abanye- Gabon bagera kuri miliyoni , harimo abagera ku 28,000  baba mu mahanga, nibo biyandikishije kuri za lisiti z’itora za komisiyo y’amatora muri iki gihugu  kuzatora muri aya matoro y’umukuru ya perezida w‘iki gihugu gikungahaye kuri peteroli ariko nanone kiri  muri bibarizwa ku mugabane w’Afurika bikennye ndetse kikaba gifite abaturage bangana na miliyoni 2.3.

Nguema yafashe umwanya wa perezida w’inzibacyuho  ubwo hashyirwagaho guverinoma ihuriwemo n’abasivili ndetse akaba yarahise ahabwa inshingano zo kongera gutegura itegeko nshinga rishya Gabon igomba kugenderaho nyuma ya Coup d’etat yo muri 2023 .  

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *