Uko byifashe nyuma yo gukozanyaho hagati y’igisirikare cya Congo na M23 mu nkengero za Goma

Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe witwaragisirikare wa M23 watangaje ko ituze ryagarutse mu mugi wa Goma nyuma y’uko igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’imitwe bafatanyije bagabye ibitero mu nkengero z’umugi wa Goma.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2025, aho FARDC, FDLR na Wazalendo bagerageje kwataka uyu mugi ugiye kuzuza amezi atatu uri mu maboko ya AFC/M23 , nk’uko bajya babikora no mutundi duce M23 yafashe bagerageza kuhagaruka.

Ahagabwe ibitero , ni mu duce twa Mugunga, Kyeshero, ndetse na Lac Vert ho mu nkengero z’umugi mukuru wa Goma , amakuru akavuga ko ibi bitero byari bigamije guhungabanya umutekano ndetse no gusuzuma niba bishoboka ko Kinshasa yakwisubiza umugi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu umuvugizi wa M23 mu by’agisirikare Willy Ngoma , abinyujije ku rukuta rwa X yagize Ati  “Nyuma y’ubushotoranyi bwakozwe inshuro nyinshi n’ihuriro ry’abanyabyaha (FARDC, FDLR, WAZALENDO…) mu bice byinshi ndetse no mu nkengero za Goma, ubu ibintu byasubiye mu buryo, kandi hari ituze.”

Yakomeje agaragaza ko bo ikibarajishinga ari ukubungabunga umutekano w’abaturage, Kandi akemeza ko abaturage na bo babafitiye ikizere kinshi bakaba batazakomwa mu nkokora n’ibitero bya Kinshasa.

Gusa nubwo uyu muvugizi wa M23 mu by’agisirikare avuga atya , amakuru menshi akomeje kwemeza ko hari ibice wamaze gukurwamo muri Kivu y’Amajyepfo bikozwe n’umutwe w’urubyeruko rw’Abakongomani wa Wazalendo hakavugwa n’umusada w’ingabo z’Ububiligi zikoresha indege zitagira abadelevu nubwo Leta y’iki gihugu yabyamaganiye kure.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *