Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane , Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yatangaje ko umugabane wa Afurika ugomba kwishakamo ibisibuzo byo gukemura ibibazo ufite udategereje kujya gushaka ubufasha bw’amahanga .
Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Mata 2025 muri Türkiye aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Dipolomasi, Antalya Diplomacy Forum (ADF2025) .
Mu ijambo rye , Minisitiri w’ububanyi Nduhungirehe yashimangiye akamaro ku kwivanamo imiterere gakondo y’imiyoborere ku isi no kuzamuka mu iterambere k’umugabane w’Afurika mu nzego zinyuranye.
Aho yagize ati : Ati: “Icyifuzo cyacu cya mbere nk’Abanyafurika, ni ugukuraho uburenganzira bwa veto [ Uburenganzira bw’igihugu cyangwa itsinda ry’ibihugu byo ku isi bwo kwanga icyemezo runaka cyafashwe mu rwego mpuzamahanga ]. Kubera ko nta gihugu na kimwe gikwiye guhagarika cyangwa gufatira icyemezo isi yose.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yashinze agati ku ngingo yuko ibibazo bya Afurika bigomba gukemurirwa ku mugabane wa Afurika ndetse hakoreshejwe ubushobozi bwayo.
Ati : “Tugomba kujya muri iyo nzira kugira ngo dukore umukoro wacu mbere yo kwinubira imiti tuvana hanze.”
Kurundi ruhande ariko kandi ku munsi wejo ku wa Gatanu , Minisitiri Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, uri muri Türkiye yanabonanye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, Ali Mohamed Omar bagirana ikiganiro ku kwagura umubano n’imikoranire ihuriweho n’impande zombi.