Ku munsi wejo ku wa kane tariki ya 10 Mata I Kinshasa muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Kongo herekanwe ku mugaragaro fililime mbarankuru y’abahitanywe n’ibitero bya M23 n’u Rwanda bagabye mu mijyi ya Goma na Bukavu ubwo bayigaruriraga.
Iyi filime ngufi yari yahawe umutwe uvuga ngo : “Ubwicanyi, iyicwa ry’abagore n’abana mu gihe imijyi ya Goma na Bukavu yigarurwaga na M23 n’u Rwanda” .
iyi filime mbarankuru ivuga kandi ku ihohoterwa n’ibikorwa bitandukanye birishamikiyeho leta ya Kongo yemeza ko byakozwe n’inyeshyamba za M23 / AFC, zishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda muri iyi mijyi yombi.
Umuhuzabikorwa wa National Monitoring Mechanism , Alphonse Ntumba Lwaba avuga ko yakoze iyi filime mu rwego rwo kuzirikana ubuzima bw’Abanyekongo biciwe mu bugizi bwa nabi butandukanye mu burasirazuba bw’iki gihugu .
Alphonse kandi yizera ko DRC igomba gushyiraho komisiyo y’igihugu yo gukomeza imirimo yo kumenya byimbitse n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa byakorewe mu burasirazuba bwayo.
Ku ruhande rwe, Minisitiri w’umuco, ubuhanzi n’umurage wa Kongo ,Madame Yolande Elebe yemeza ko iyi documentaire igamije kuzikirikana abantu bose baburiye ubuzima bwabo muri iyi ntambara yagizwemo uruhare n’u Rwanda.
Kurundi ruhande ariko , abasesengurira hafi politiki yo mu karere bemeza ko iki gikorwa cyo kwibuka abapfiriye mu mirwano yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka hagati ya FARDC n’umutwe w’abanyekongo barwanirira uburenganzira bwabo wa M23 hanyuma Kongo ikabifata ikabyegeka ku Rwanda bikomeza gushimangira umujyo w’iki gihugu cyafashe wo gukomeza gusiga icyasha u Rwanda ndetse ibi bijyana no kurusabira guhanwa ku rwego mpuzamahanga .
Izi mpuguke mu bya politiki kandi zinakomeje zemeza ko no kuba leta ya Kinshasa icunze u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wo mu 1994 hanyuma ikaba ari nabwo ikora igikorwa yise kwibuka abishwe na M23 n’u Rwanda muri Goma na Bukavu nabyo byerekana ipfobya , ihakana ndetse n’ikigero cy’ingengabitekerezo ya jenoside ikihabarizwa .
Ibi kandi bije bikurikirana n’impungenge u Rwanda rwakomeje rwereka amahanga ko muri iki gihugu hakigaragara ikigero cyo hejuru k’ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatusti ndetse binashimangirwa n’uruhande ingabo z’iki gihugu kiyobowe na Nyakubahwa Tshisekedi zafashe rwo kwihuza n’umutwe wa FDLR ahanini ugizwe n’abasize bakoze jenoside muri 1994 bakaza guhungirayo .