Alain Mukuralinda uherutse kwitaba Imana yashyinguwe mu cyubahiro

Uwari umuvugizi wungirije wa Goverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda uherutse kwitaba Imana azize guhagarara k’umutima yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Kane wa tariki 10 Mata 2025.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye, barimo umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo , Umuyobozi wa Rwanda Media Commussion(RMC) Mutesi Scovia, abo mu muryango wa Alain Mukuralinda barimo na Sina Gerard, abanyamakuru b’imyidagaduro , aba siporo ndetse na ba Politiki n’ibereho myiza y’abaturage.

Mbere yo gushyingurwa mu cyubahiro, yabanje gusomerwa igitambo cya misa cyaturiwe muri paruwasi Gatolika ya Rulindo , ni mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, ni igitambo cya Misa cyatuwe na Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda akaba na Perezida w’Intama nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda.

Cardinal Kambanda mu gitambo cya Misa agaruka kuri Alain Mukuralinda Yagize Ati “yitangiye abato n’abanyantege nke, kugirango abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w’uburezi . Yagize uruhare mu kuzamura impano z’abana bakiri bato.”

Yakomeje agira Ati “Urupfu ruratubabaza iyo rudutwaye umuntu nk’uyu, ari mu kigero nk’iki, wari ufatiye runini umuryango , wari witezweho byinshi, ariko nubwo bitubabaza ntago ubuzima burangirira ku rupfu! “

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima, ku wa Kane wa tariki 4 Mata 2025, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu mugi wa Kigali afite imyaka 55 y’amavuko akaba asize umugore n’abana babiri.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *