Impunzi z’Abanyekongo ziri mu igihugu cy’u Burundi ziratabaza

Mu nkambi ya Musenyi iherereye muri komini ya Giharo mu ntara ya Rutana ho mu gihugu cy’u Burundi, haravugwa ipfu z’abana umunani bari mu kigero cy’imyaka itanu bahitanwe n’imirire mibi ndetse n’ubuzima butari bwiza barimo muri iyi nkambi.

Iyi nkambi icumbikiye abahunze imidugararo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu bihe bitandukanye, amakuru akemeza ko bitabye Imana mu gihe cyingana n’ibyumweru bibiri gusa.

Impunzi ziri muri iyi nkambi ya Musenyi zatanze aya amakuru, zivuga ko ubuzima muri iyi nkambi bugoye cyane , kubera kubura aho bakinga umusaya, kubura amafunguro y’imiryango yabo ndetse n’imiti idahagije bigeretseho no kubura ubuvuzi bunoze .

Kubura ibyo byose bavuga ko biri mu biri gutera izi pfu , umwe mu baganga bakorera muri iyi nkambi yabwiye ‘SOS Medias Burundi’ ko muri iyi nkambi harimo ibibazo by’imirire mibi ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima cyane ku bana bakiti bato.

Yagize Ati “Hari abafite inkorora, abarwaye gucibwamo ndetse n’izindi ndwara z’imyanya y’ubuhumekero byibasiye abakiri bato.”

Izi mpunzi zikavuga ko ziri kugerageza gutanga impuruza ku miryango mpuzamahanga itabara imbabare kubera ko ngo ” babona bameze nkabari kwiherezo ry’ubuzima.”

Impunzi mu bihugu by’abaturanyi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagiye ziyongera uko imyaka yagiye y’inyongera, kubera intambara zayogoje Uburasirazuba bw’iki gihugu biterwa n’imitwe yitwara gisirikare irwanya Leta zitandukanye z’abaturanyi ba Congo, utibagiwe ni rwanya igihugu cya Congo nyirizana ugezweho ukaba umutwe wa M23.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *