DRC : amashyaka menshi akomeje kwitandukanya n’icyemezo cya Kabila cyo kujya mu ishyamba

Amwe mu mashyaka yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo arimo UPDS na PPRD yatangaje ko yitandukanje ndetse anagaya icyemezo cy’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu  Joseph Kabila uherutse kwemeza ko agomba kukigarukamo anyuze mu burasirazuba bw’iki gihugu ahanini bugenzurwa na M23 .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu, tariki ya 9 Mata, umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, Augustin Kabuya, yemeje ko icyemezo cy’uwahoze ari umukuru w’iki gihugu ko bisa nkaho ari ukwemera kumugaragaro ko afatanya n’ihuriro ndetse rinakagira n’umutwe wa gisirikare rya  AFC / M23.

Kabuya kandi yavuze ko adatunguwe n’iri tangazo ryatanzwe na Joseph Kabila, nk’uko we abivuga, ngo kuko ari umutego w’abanzi ba Kongo .

Aho yagize ati: “Ndahamagarira abaturage bacu gukangukira kuba umwe no guhuriza hamwe inyuma ya Félix Tshisekedi, ugaragaza indangagaciro zikenewe mu gukiza igihugu cyacu. Nangaa ni umusaruro wa Kabila naho Kabila ni umusaruro w’abanzi bacu “.aganira na Afronews .

Uyu muyobozi kandi yanemeje ko yatangajwe no kuba Joseph Kabila yavuze ibi nyuma y’ibihano byafatiwe u Rwanda.

Ku munsi wejo nibwo mu ibaruwa Joseph Kabila yandikiye Jeune Afrique, yijeje abanyekongo ko nyuma y’imyaka itandatu acecetse burundu ari mu buhungiro kandi bitewe n’uko umutekano wifashe nabi, yiyemeje gutaha bidatinze muri DRC kugira ngo agire uruhare atanga mu gushaka igisubizo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *