Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yitabye imana mu gihe abagenzi bagera kuri 22 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’iyi modoka yakoreye mu karere ka Huye .
Ku munsi wejo ku wa kabiri, tariki ya 8 Mata, nibwo iyi modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yari igeze mu karere ka Huye yakoze impanuka ikomeye nyuma yo kurenga umuhanda yarimo iragenda igonga bimwe mu biti byari bikikije umuhanda .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe umutekano wo mu muhanda , SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi bisi ya Toyota Coaster yakoze iyi mpanuka yari iya sosiyete ishinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange izwi nka Volcano, ndetse ikaba yabaye mu ma saa tatu z’umugoroba mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Tare, mu Murenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye .
SP Kayigi kandi yerekanye ko iyi mpanuka yatewe nuko umushoferi yananiwe kugenzura umuvuduko wa minibus ubwo yageraga mu ikorosi ry’umuhanda.
Kayigi yavuze ko mu bagenzi 22 bakomeretse, bane bakomeretse bikomeye ndetse bajyanywe mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi bajyanwa mu bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB).
Kayigi yanashimangiye ko abashoferi bagomba kwitonda bakirinda gukoreshwa n’amafaranga, bakubaha ibyapa byo mu muhanda, no gutwara neza, kugira ngo birinde impanuka.