Colonel Bagosora Théoneste ni umwe mu bari bafite ijambo rikomeye mu gisirikare kuko yari yarakoze imirimo itandukanye, hakiyongeraho ko yavukaga muri Gisenyi ari naho hakomokaga Perezida Juvenal Habyarimana na benshi mu bayobozi bakuru.
Bagosora muri Mutarama 1993 yari mu ntumwa zahagarariraga u Rwanda mu nama i Arusha ubwo hemezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi. Icyo gihe ntiyemeye ibyavuyemo, yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”.
Mu gitabo kigaruka ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi giherutse gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Muri iki gitabo havugwamo ko tariki ya 4 Mata 1994, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’igihugu cya Sénégal, Colonel Bagosora yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko ‘Igisubizo kimwe rukumbi gishoboka ku Rwanda ari ugutsemba abatutsi”.
Mu bemeje ko Bagosora yavuze ibyo bintu harimo Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za MINUAR mu Rwanda, Jacques-Roger Booh-Booh wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda na Colonel Luc Marchal wari uyoboye ingabo z‘u Bubiligi zari muri MINUAR, akaba yari anungirije Jenerali Dallaire.
Ku itariki ya 9 Mutarama 1993 ubwo Bagosora yavaga Arusha arakaye akanemeza ko agiye gutegurira Abatutsi imperuka, ngo yari ababajwe n’uko ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu (5) y’Abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y’inzibacyuho ndetse n’imyanya 11 ku badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko nayo y’inzibacyuho.
Col Bagosora ntiyemeraga na busa iri saranganya ry’ubutegetsi ndetse ashinja Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Boniface Ngulinzira, ngo kuba yaragurishije Igihugu, bituma MRND imuhimba izina “Ngurishigihugu.”
CNLG ivuga ko Colonel Bagosora akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasilikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi. Hari kandi Major Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Major Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando, bose bishyize hamwe bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita AMASASU.
Iri shyirahamwe ryayoborwaga na Bagosora wihimbaga izina rya Komanda Mike Tango, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasilikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bari ibyitso by’Inkotanyi.
Ku wa 18 Ukuboza 2008, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu.
Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.
Ku wa 6 Werurwe 2019, yasabye ko yafungurwa mbere y’uko igihano cye kirangira, avuga ko mu gihe ubusabe bwe bwakwemerwa, yifuza koherezwa mu Buholandi cyangwa se akaba yakomeza gutura muri Mali. Umucamanza w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Carmel Agius ku wa 2 Mata 2021, yanze ubusabe bwa Théoneste Bagosora bwo kurekurwa mbere y’uko igifungo cye kirangira.
Umucamanza Carmel Agius ashingiye ku buremere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.
