Nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, tariki ya 8 Mata 1994, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, ku rundi ruhande ingabo za FPR Inkotanyi nazo zakomeje urugamba zigamije guhagarika Jenoside.
Tariki ya 8 Mata 1994 kandi nibwo hashyizweho Guverinoma y’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore nka Perezida na Kambanda Jean nka Minisitiri w’Intebe.
Tariki ya 8 Mata, Maj. Gen. Paul Kagame Paul wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba mu Mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya.
Nkuko tubikesha CNLG, izi ngabo zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Mu Karere ka Nyaruguru Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata barishwe bose. Uwo munsi Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre, Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu Murenge wa Bugeshi muri Gisenyi, zikabica.

Abasirikare b’Abafaransa n’Ababiligi, batangiye igikorwa cyo gucyura abanyaburayi babaga mu Rwanda. Ni igikorwa Abafaransa bise “Opération Amarylis” naho Ababiligi bacyita “Silver Back.”
Abatutsi bari bahungiye Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) barishwe. Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu Kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti cya St Andre i Nyamirambo.
Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St André i Nyamirambo, barishwe.
Kuva ku itariki ya 8, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha, barishwe.
Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.
Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Kigali, Kagame Paul amenyesha MINUAR ko agiye kohereza umutwe w’ingabo gufatanya n’ingabo za Leta mu guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.
Mu Kinigi, Koloneli Setako Ephrem yategetse Interahamwe kwica Abatutsi baho. Uwo munsi Ingabo za FPR Inkotanyi zarahageze zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.
Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Bweramana muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rwa ADEPR Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi barishwe. Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi barishwe, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Hishwe Abatutsi ku musozi wa Kesho muri Rubaya (Ngororero); i Kavumu no mu nkengero zaho (mu yari Komini Ramba); muri Centre ya Gakenke; i Bukeri (muri Komini Ndusu) ku mugezi wa Mukungwa ku gice kigana muri Vunga; no kuri Superefegitura ya Busengo.
Iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu Kiryamocyinzovu muri Taba

Ubwicanyi muri Komine Taba muri Gitarama bwatangiye gukaza umurego guhera tariki ya 8/04/1994. Interahamwe zashyize bariyeri ahantu hatandukaye harimo ahitwa Rwabashyashya, Buguri, Gishyeshye no mu nkengero z’ibitaro bya Remera i Rukoma.
Uwitwa Kubwimana Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba wari ufite ijambo rikomeye yaje gukoresha inama mu Kiryamocyinzovu, yatangaje ko umwanzi ari Umututsi, ko bagomba kumutanga, akomeza abeshya ko Abatutsi bacukuye ibyobo byo kuzashyiramo Abahutu. Buhoro buhoro batangiye kugenda bajyana Abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise CND kuva tariki ya 8 baricwa.
Ku isonga hari uwitwa Kubwimana Silas niwe wayoboye ubwicanyi, niwe watangaga itegeko ryo kwica: “uriya mu mwice, uriya mumureke nzamwiyicira”. Abicanyi bahoraga aho kuri Komini bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda yo kwica.
Abatutsi baje ari benshi aho kuri Komini, basanga Interahamwe zibategereje, kandi hatanzwe amabwiriza ko uza bahita bamujyana aho mu Kiryamocyinzovu akicwa. Habaga hari abashinzwe kubica, abandi bafite akazi ko kubarimiraho ibisinde, hari n’ umuringoti muremure bagatondekamo imirambo. Intwaro zakoreshejwe mu kubica ni impiri, udufuni n’imbunda.