Perezida Kagame yanenze ababeshyera u Rwanda guteza umutekano muke muri DRC

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze ibinyoma bikunze gutangazwa n’abiyita itsinda ry’impuguke bajya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bagakora raporo zigaragaza ko u Rwanda ari rwo kibazo ku bibazo biri muri DRC.

Nyakabahwa Paul Kagame yatangaje ibi ,Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ku binyoma bikunze gutangazwa n’abiyita itsinda ry’impuguke bajya muri Kongo , bagakora raporo zigaragaza ko u Rwanda ari rwo kibazo ku bibazo biri muri DRC.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo abo bantu biyita impuguke baba bazi ibibera mu Karere kurenza abaturage bahatuye.

Aho yagize ati : “Ibi bintu mubona buri munsi, mwumvise itsinda ry’impuguke? Mwumvise ibyo bintu? Aba ni abantu bajya hariya bakibwira ko bazi ibintu byacu neza kuturusha kandi ababa bayoboye ayo matsinda, ni bamwe bakoze aya mahano hano, bamwe Bizimana [Minisitiri Dr Bizimana] yavugaga.”

Perezida Kagame yanashimangiye ko muri iki gihe ukuri kutakigenderwaho, kuko ikinyoma cyahawe intebe, abantu batagishaka kumva ukuri by’umwihariko ukw’amateka y’u Rwanda ari na yo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho.”

Kurundi ruhande ariko ,Perezida Kagame yanahumurije  Abanyarwanda aho yemeje ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.

Ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *