Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mata 2025 , Perezida wa Repubulika Nyakabahwa Paul Kagame yahishuye ko hari abamuburiye bamubwira ko azicwa kubera kunenga abakomeye.
Nyakabahwa Paul Kagame yatangaje ibi ,Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yavuze ko ibyabaye mu myaka 30 bitazasubira kuko hari abiteguye guhaguruka bagahangana na bake bifuza ko u Rwanda ruzima.
Kagame yanahishuye ko hari abamuburiye bamubwira ko azicwa kubera kunenga abakomeye ngo ariko yavuze ko igisubizo yabahaye ari uko aho kugira ngo yemere ibintu gutyo gusa, byaruta akibara nk’udahari.
Aho yagize ati : “Nigeze kumva abantu baza bambwira, bamburira bati ‘Perezida uvugisha ukuri cyane, uvuga ibintu binenga aba bantu bafite imbaraga, bazakwica’. Mbere na mbere bivuze ko ari abicanyi! Ariko igisubizo cyanjye nabahaye ni ‘murabizi, aho kugira ngo mbe hariya nemera ibyo bintu ngo bibe, sinakwibara nk’umuntu uriho.
“Naba napfuye n’ubundi, mbayeho ubuzima bw’ibinyoma cyangwa bwo kwishushyanya. Kuki ntapfa mpangana? Banyarwanda namwe, kuki mutapfa muhangana aho gupfa bibonetse kose, gupfa nk’isazi. Kubera iki?”
Perezida Kagame yagaragaje ko ibihe bishaririye Abanyarwanda banyuzemo, bazi neza ko bidatandukanye n’ibihe by’ubugome bihari ubu ndetse amahitamo bafite ari uguhaguruka bagahangana.
Ati : “Hari umuntu w’inshuti yanjye wigeze kumbaza ati ‘ariko wowe nk’umuntu ubaho ute, ugahuza ibihe bibi by’ahahise n’ubugome bw’ubu?’ Ariko uko nabyumbaga ntabwo ari njye yabagaza, yabazaga u Rwanda: U Rwanda mubaho mute n’ahahise hijimye hamwe n’ubu huzuye ubugome?” “Icyo namusubije ni uko kuva mu ntangiriro, twari mu binyoma by’uko ibyo byombi bivukana kandi tugomba kubana na byo gutyo.
“Tugomba kubana n’ubugome bw’ubu tuzi ko bufitanye isano ikomeye n’ahashize hijimye kandi bidatandukanywa.” “Kuri twe dufite amahitamo twakora, bishobora kukwangiza ukavaho burundu cyangwa se ugahaguruka ugahangana.”
Perezida Paul Kagame kandi yanashimiye abarimo abanyamahanga bifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ndabashimira kuko kenshi, uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho.”