Ikipe ya Arsenal yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ikipe ya Arsenal ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihe cy’Ubwongereza “Premier league” yifatanyije n’isiyose ndetse n’u Rwanda byumwihariko mu kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ikipe ya Arsenal isanzwe ikorana n’u Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo, ndetse no kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga byose biri mu nyungu zo kuzamu ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Kwibuka ku nshuro ya 31 , byatangiye kuri uyu wa Mbere wa tariki 07 Mata 2025, nyuma y’icyumweru cyihariye hazakomeza ibikorwa byo kwibuka mu gihe kingana n’iminsi 100.

Ikipe ya Arsenal babinyujije ku mbugankoranyambaga zayo bagize Bati “Uyu munsi twazirikanye ku nshuro ya 31 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ubwo yatangizaga icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yakomeje Abanyarwanda.

Yagize Ati “Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *