KWIBUKA 31 :  ikiganiro Hon. Tito Rutaremara yagiranye kuri telephone na col. Bagosora na Gen. Ndindiriyimana indege ya Habyarimana ikimara kuraswa

 Mu ijoro ryo Kuwa 06 Mata 1994 , bimaze kumenyekana ko indege ya Habyarimana imaze kuraswa ,radio Radio LTRM ,Radio Rwanda na agencies international zimaze kubyemeza .

 Muri icyo gihe abaturage batangiye guhamagara ingabo za RPA zari muri CND bababwira ubwicanyi buri gukorwa na abajepe n’interahamwe bica abatutsi n’ abaminisitiri bo muri opposition.

 Impamvu bahereye kuba minisitiri cyane cyane uwari ushinzwe itangazamakuru na Minisitiri w’intebe byari ukugirango bababuze kuvugira kuri Radio;babwira abanyarwanda ibyabaye ni icyakorwa nyuma y’urupfu rwa President, cyangwa ngo bamenyeshe abanyarwanda icyo amasezerano ya Arusha ateganya mu bihe nkibyo.

 Amasezerano y’Arusha yateganyaga ko iyo habaye ikibazo kinini nkicyari kibaye, akanama ka Political military joint committee karateranaga. Ako kanama kari kagizwe na 6 baturuka ku ruhande rwa FPR na 6 baturuka ku ruhande rwa government, bakaba aribo bemeza ikigomba gukorwa, ibi nibyo bangaga.

Muri ayo masaha ya saa yine CND yatangiye kuraswaho,abasirikare ba RPA bakora indake kuri round-point igana ku bajepe n’ahandi hazengurutse CND kugirango bakumire ingabo z’u Rwanda kwinjira muri CND.

 Nta musirikare numwe wo kwa Habyarimana wabashije kwinjira muri CND. Nka saa munani z’ijoro Hon. Tito Rutaremara yahamagaye Jacques-Roger BOBO wari umukuru wa MINUAR uhagarariye Secretaire general wa UN Umubaza ; ntiba hari icyakozwe ngo kwica abantu cyane cyane abatutsi no kurasa kuri CND ngo bihagarare?. Hon . Tito Rutaremara arongera aramubaza Ati ntabwo uzi ibyabaye? ati “ntabyo nzi”.

Muri ako kanya Hon. Tito Ruteramara arongera ahamagara General Roméo Dallaire;ati“ariko ibintu byabaye hari icyakozwe ngo bihagarare kandi bahagarike no kuturasa” ati:“umva re, tuvuye mu nama muri Ambasade y’abafaransa,”Hon. Tito Rutaremara ati : “ese hari bande?”

Ati “hari bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda,Jacques-Roger BOBo,Ambasaderi w’Abafaransa, uwa Amerika, Uwa Abadage nuwa Tanzania. Ati “bashyizeho akanama k’abasirikare baba bayoboye muri iki gihe, gakuriwe General Gatsinzi yungirijwe na General Ndindiriyimana,

Ariko muri uyu mwanya uyoboye ni General Ndindiriyimana kuko General Gatsinzi ari muri Butare adashobora kuza kubera umutekano muke, “ati ibyo ushaka kumenya byose wabibaza General Ndindiriyimana”, aha Hon . Tito Telephone telephone ye.

Ataragenda Hon. Tito Rutaremara ati; “ese Jacques-Rogers BOBO ko yambwiye ko ntacyo azi?” Dallaire ati: “yakubeshye”.

Hon. Tito Rutaremara yafashe Telefoni ahamagara General Ndindiriyimana aramubaza ati nti; ko abantu barimo bapfa bicwa n’interahamwe n’abajepe hari na bamwe muba minisitiri bapfuye,bakaba baturasa murumva byagenda bite? ko twamenye ko ari wowe uyoboye akanama k’abasirikare kayoboye igihugu muri iki gihe,cyanee ninde wahagarika abajepe barimo bica abatutsi?

Aransubiza ngo ushobora guhagarika abajepe ni Colonel Theoneste Bagosora umuha numero 2 za telephone ya Bagosora, Hon. Tito Rutaremara afata telephone aramuhamagara.

Ariko Ndindiriyimana ataragenda Hon. Tito Rutaremara yaramubajije ati: ko amasezerano ya ARUSHA ategenya ibigomba gukorwa iyo habaye ikibazo nkiki ko ataribyo mwakurikije?”. Ati “byihutitwaga kandi ni ibibazo byaba nyepolitike.

Bidatinze Colonel Bagosora yafashe Hon. Tito Rutaremara kuri telephone ati; “General Ndindiriyimana yambwiye ko arimwe mwahagarika abajepe n’interahamwe barimo bica abantu arambwira ati “reka turebe” ahita akata telefoni Hon. Tito Rutaremara amara nk’isaha arongera aramuhamagara telephone yamuhagayeho ntiyayifata.

 Hon. Tito Rutaremara yafashe indi telephone amuhanagara kuya 2 arayifata nti”ese abajepe ko bakomeje kwica abantu ukaba wari wambwiye ko ugiye kureba kandi ko ntacyahindutse bagikomeje baturasa murabona dukomeza kurebera bica abantu? “ arimyoza, ati ibintu birakomeye.”Akuraho telephone.

 Muri icyo gitondo cy’uwo munsi ingabo za Habyarimana zikuraho numero zose zitangirwa 8 zari mu gice cya Remera aho ingabo za RPA zari ziri ,bababuza kuganira n’abanyarwanda bari muri Kigali basigara bafite amahitamo amwe gusa yo gukoresha ibyombo n’uburyo bundi bwa message. Kuva muri iryo joro abatutsi batangiye kwicwa mu bice bitandukanye muri kigali, ndetse no muri za prefecture zitandukanye  genocide ishyirwa mu bikorwa isi irebera.

Iyi nkuru yihariye uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *