Umuzamu ukomoka mu gihugu cya Senegal urindira Rayon Sports Khadime Ndiaye, akomeje kwibazwaho n’abafana ba Rayon Sports bamushinja kugira umusaruro muke no gukora amakosa menshi biri mu byatumye iyi kipe itakaza amanota ku mikino itandukanye bigeretseho n’umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 05 Mata 2025, ikipe ya Rayon Sports kuri sitade Umuganda yanganyije umukino wayo yari yakiriwemo na Marine FC ibitego bibiri kuri bibiri (2-2) , byatumye APR FC yifatira umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego kimwe ku busa (1-0) kuri sitade ya karere ka Bugesera.
Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yongeye kugaruka mu majwi ya benshi mu bakunzi, abasesenguzi, na bakurikirana umupira w’amaguru w’u Rwanda bya hafi, kubera kwitwara nabi Kandi ku mikino itandukanye binyuze mu gukora amakosa no guhabwa amakarita ku makosa ubona ko adasobanutse.
Usibye amakosa yakoze ku mukino wa Mukura VS wabereye kuri sitade Amahoro, bigatuma Rayon Sports ibura amanota atatu, uyu muzamu yongeye kwitangira amakado ku ikipe ya Marine FC Ku bitego bibiri byose yabonye bya Nkundimana Fabio ku munota wa 11′ w’umukino, n’icya Rugirayabo Hassan ku munota wa 57′ .
Ku gitego cya mbere, umupira yatewe ntiwari ufite imbaraga ndetse cyari igitego gifite imisusire isa nk’icyo yatsinzwe ku mukino wa Mukura VS kuko byose ni ibitego bamutsindiye inyuma y’urubuga rwe Kandi ku mashoti adafite imbaraga zifatika. bibaho ko umuzamu yatsindwa igitego giterewe inyuma y’urubuga rwe, ariko iyo biba kenshi Kandi umupira utaremereye ikibazo wagishakira ku muzamu.
Ku gitego cya Kabiri, ku mupira watewe na Rugirayabo Hassan, myugariro wa Rayon Sports Nsabimana Aimable yawumurekeye nk’uko yari abimubwiye , gufata umupira biramunanira ujya mu izamu ndetse uyu myugariro yahise akora ibimenyetso avuga n’amagambo menshi agaragaza ko atishimiye uburyo Khadime Ndiaye abyitwayemo.
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere, ubu irarushwa na APR FC inota rimwe mu gihe hasigaye imikino Irindwi Shampiyona igashyirwaho akadomo , hategerejwe kurebwa niba Robertinho azongera kumushyira mu izamu cyangwa azahitamo gukoresha umuzamu usanzwe ari uwa Kabiri Ndikuriyo Patient.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?