Guverinoma ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko ikomeje inzira zisabwa zigamije gukurikirana mu nkinko abayobozi babiri batavuga n’ubutegetsi buriho bakekwaho gufatanya n’umutwe wa M23 mu bikorwa by’ubwicanyi byabaye mu ntara ya Kivu zombi .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku munsi wejo ku wa gatandatu Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba yategetse umushinjacyaha mukuru wa FARDC [ Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo] gushyikiriza urukiko rw’ikirega ikirego cyiregwamo abayobozi babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho barimo Franck Diongo na Joseph Mukumandi kubera ubufatanyacyaha bwabo mu bwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba z’umutwe wa M23-AFC mu ntara za Kivu n’Amajyepfo.

Bwana Constantin yanongeyeho kandi ko mu rwego rwo gukumira ibijyanye nuko batoroka yategetse ko hafatwa imitungo yabo haba iy’imukanwa n’itimukanwa iherereye mu murwa mukuru Kinshasa no mu ntara z’iki gihugu .
Leta ya DR.Congo itangaje ibi mu gihe mu minsi mike ishize, uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo, Franck Diongo, yahuye n’abayobozi b’umutwe wa M23-AFC muri Uganda.
Binavugwa ko iyi nama yagiranye n’abayobozi b’uyu mutwe witwaje intwaro, ariyo leta ya Kinshasa yashingiye imushinza uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ndetse no guteza imyigaragambyo ikomeye mu baturage ba Kongo.