Kuri iki Cyumweru tariki 06 Mata 2025, biteganyijwe ko i Paris mu Bufaransa kuri sitade ya Paris Saint Germain ‘Parc des Princes’ hazakorwa imyigaragambyo igamije kwamagana ubufatanye hagati ya Paris Saint Germain n’u Rwanda mu mushinga wa Visit Rwanda.
Amakuru yanditswe n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, avuga ko yateguwe n’abadepite bane bo mu ishyaka rya La France Insoumise (LFI), aribo Clémence Guetté, Aurélien Taché, Thomas Portes na Carlos Martens Bilongo.
Abateguye iyi myigaragambyo ntibatunguranye byumwihariko Carlos Martens Bilongo dore ko we n’ubundi asanzwe ayobora akaba na Perezida w’itsinda rishinzwe ubucuti hagati y’inteko ishingamategeko y’Ubufaransa na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo aba badepite bashyize hanze basabye PSG guhagarika imikoranire n’u Rwanda kuko ruri gufasha umutwe witwaje ibirwanisho Kandi ukora ibikorwa bibi bihungabanya umutekano.
bakomeje bashinja iyi kipe kuba igikoresho cy’u Rwanda mu guhisha isura yarwo ndetse n’ibikorwa byarwo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo , PSG ifitanye amasezerano n’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2019, ashingiye ku kwerekana ibyiza bitanze u Rwanda no gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda.
U Rwanda Kandi rufitanye amasezerano nk’aya na Arsenal yo mu Bwongereza, na Bayern Munich yo mu Budage ndetse kuri ubu ruhanze amaso ibindi bikorwa biri imbere bizafasha n’ubundi gukomeza kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yaganiraga na Television ya CNN , yavuze ko imbaraga Congo ita ijya gusaba ariya makipe ngo areke gukorana n’u Rwanda bakazikoresheje mu gukemura ibibazo bya politiki bafite kuko zipfa ubusa.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?