Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko iki gihugu cyamaze kwakira ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro aboneka muri kiriya gihugu nabo bakabafasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano muri kiriya gihugu .
Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri DRC , Umujyanama mukuru mu bibazo by’Afurika wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald J. Trump witwa Massad Boulos yemeje ko igihugu yari ahagarariye cyabanje cyikiga ku busabe bwa Kongo ndetse kikaba cyaramaze kubyemeza .
Aho yagize ati : ” Twabanje twiga ku busabe bwanyu bwuko twakorana ndetse nishimiye kubamenyesha ko Perezida Donald Trump yemeye iby’ubu bufatanye hagati yacu ndetse igisigaye ni ugutangira guharura inzira zuko byashyirwa mu bikorwa . Twabanje kureba inyungu dufite mu gukorana na Perezida Tshisekedi nk’umuyobozi mwiza ndetse n’ikipe ye tunabona ko bizagirira akamaro impande zombi haba abanyamerika ndetse n’abakongomani .
“Ndetse nagirango nibutse abateraniye hano ko amwe mu masosiyete y’abanyamerika yiteguye guhita aza agatangira ibikorwa by’ubucukuzi muri iki gihugu bigamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi .”
Uyu muyobozi kandi yongeye kwizeza abari bateraniye muri iyi nama ko uyu mushinga witezweho kuzashorwamo amamiliyari ugatanga akazi , ugatezimbere guhanahana ubumenyi ndetse iterambere ry’ibikorwaremezo ugomba gukorerwa ahantu harangwamo umutekano uhagije , ibi bivuze ko leta zunze Ubumwe ziteguye kumanura ingabo zazo mu guhashya imitwe yose ikorera mu mashyamba ya Kongo .
Mossad ubwo yageraga muri Kongo yakiriwe na perezida Antoine Felix Tshisekedi mu nyubako yitiriwe ubumwe bw’umugabane iherereye mu murwa mukuru hamwe n’itsinda rigari bari kumwe ririmo Corina Sanders usanzwe ari umunyamabanga wungirije wa USA ushinzwe ibibazo by’Afiruka na Bwana Dan Dunham akaba ari umuyobozi w’akanama kita ku mutekano w’umugabane w’Afurika .
Iri tsinda riyobowe na Boulos biteganijwe ko bagomba no kuzagera mu bindi bihugu byo mu karere birimo u Rwanda , Uganda na Kenya ndetse bakagirana ibiganiro by’imbonankubone n’abakuru b’ibi bihugu bizaba byibanda gushyiraho uburyo burambye bwo guhagarika urusaku rw’imbunda muri Kongo .
