Amerika igiye gufatanya na Tshisekedi bakemure ikibazo cy’umutekano muke muri DR.Congo

Umujyanama wa mbere wa Perezida Donald Trump mu bibazo by’umugabane w’Afurika yatangaje ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zirajwe ishinga no gushyira iherezo ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Ubwo yari i Kinshasa ku munsi wejo tariki ya 3 Mata , Massad Boulos usanzwe ari umujyanama mukuru muri perezidansi ya Amerika ku byerekeye Afurika yatangaje ko iki gihugu cyiyemeje gufatikanya n’inzego zose bireba mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo .

Aho yagize ati : ” Twe [Amerika] turifuza ko hagerwaho amahoro arambye ndetse n’impande zombi zikabana neza mu buryo bwubahiriza ubusigire bwite bwa buri mbago ya buri gihugu . Kubana neza kw’ibihugu bigira ingaruka nziza haba mu bukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage ku mpande zombi “

Mossad ubwo yageraga muri Kongo yakiriwe na perezida Antoine Felix Tshisekedi mu nyubako yitiriwe ubumwe bw’umugabane iherereye mu murwa mukuru hamwe n’itsinda rigari bari kumwe ririmo Corina Sanders usanzwe ari umunyamabanga wungirije wa USA ushinzwe ibibazo by’Afiruka na Bwana Dan Dunham akaba ari umuyobozi w’akanama kita ku mutekano w’umugabane w’Afurika .

Iri tsinda riyobowe na Boulos biteganijwe ko bagomba no kuzagera mu bindi bihugu byo mu karere birimo u Rwanda , Uganda na Kenya ndetse bakagirana ibiganiro by’imbonankubone n’abakuru b’ibi bihugu bizaba byibanda gushyiraho uburyo burambye bwo guhagarika urusaku rw’imbunda muri Kongo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *