Perezida wa Barcelona yibasiye bikomeye ikipe ya Real Madrid ashinja kubuza uburyo ikipe ye!

Perezida w’ikipe ya Barcelona Joan Laporte yijunditse Real Madrid ko ariyo iri inyuma y’ibikorwa bishaka kubuza Dani Olmo na Pau Victor gukomeza gukina , akemeza ko batazigera babigeraho.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye menshi ko aba bakinnyi bombi bashobora kutazakinira Barcelona mu gice cya Kabiri cy’umwaka w’imikino kubera ubushobozi Barcelona butayemereraga kwandikisha aba bakinnyi bombi ndetse amatariki ntaregwa bari bahawe yararangiye gusa bizakurangira Barcelona ibakinishije.

Bakoreshejwe nyuma y’icyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru mu gihugu cya Esipanye, La Liga ikaba yiteguye kujuriri iki cyemezo aho Barcelona binyuze ku muyobozi wayo avuga ko ntayindi kipe ibyihishe inyuma itari Real Madrid ugendeye ku byo yatangaje.

Yagize Ati “Barabizi ko batadutsinda mu kibuga, bari gushaka kubikora mu biro(hanze y’ikibuga) gusa ntacyo bizadutwara.”

Amakuru avuga ko ntashiti uyu mwaka w’imikino Dani Olmo na Pau Victor bazawukina wose bakawusoza nubwo ibyo birego bihari ndetse n’ubujurire bwa La Liga kuri iki kibazo bukaba butegerejwe.

Perezida wa Barcelona Joan Laporte atangaje ibi mu gihe dutegereje imikino ibiri ishobora no kuba itatu igomba guhuza Barcelona na Real Madrid vuba aha!

.Barcelona VS Real Madrid: 26/04/2025(Copa Del Rey Final)

.Barcelona VS Real Madrid: 11/05/2025(La Liga Match Day 35)

.31/05/2025: Champions League Final aho birashoboka.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *