Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ivuga uruhare rw’ubwenge buhangano (AI) mwiterambere ry’ubukungu bw’Afurika, Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo ubu bwenge buhangano ari ingenzi cyane ku iterambere ry’uyu mugabane, bukoreshejwe nabi byabyara ikintu kibi.
Yagize ati” mfite ikizere ko dufatanyije, bishoboka yuko twakoresha neza ubu bwenge buhangano, ndetse no mu mibanire y’ibihugu byacu, nizera ko tugomba gukoresha neza ubu bwenge buhangano, tukirinda kubukoresha mu buryo bw’ihangana muri politike”.
Ati” Ubu tuvugana ubu bwenge buhangano buracyakemangwa ku bijyanye no kuba bwabika amakuru yihariye ngo umutekano wayo wizerwe.
Icyo tuzi neza nuko ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu bintu byiza kandi buriwese akaba afite inshingano zo kurikoresha mu buryo bwiza”.
Umukuru w’igihugu Kandi yavuze ko bimwe mu bintu bigomba kwibandwaho ari ugukomeza kubaka umugabane wa Afurika uteye imbere mu byikoranabuhanga kuko, Afurika atariyo ikwiriye gusigara inyuma.
Ati” Afurika ntabwo ariyo ikwiriye gukurikira abandi, dukwiye kwishakamo ibisubizo, tugahatana ndetse tukanahangana”
Perezida Paul Kagame yibukije ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kubyaza umusaruro iri koranabuhanga ry’ubwenge buhimbano, mu kuzana interineti yihuta, gukorana mu guhana amakuru, ndetse no kubaka ibigo nyafurika bibika amakuru ya Afurika. Yibukije ko abahanga bakora muri ibyo bigo Afurika ibifitiye.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kane taliki 3 Mata 2025, ikazasozwa ku munsi w’ejo ku taliki 4 Mata.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, Mahamoud Ali Youssouf Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr. Musalia Mudavadi n’abandi.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?