Sadate Munyakazi yahishuye akayabo azashora muri Rayon Sports mu gihe yayihabwa

Sadate Munyakazi yavuze ko afite miliyari eshanu zo gushora muri Rayon Sports mu gihe bayimuhaye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Sadate Munyakazi yavuze ko yashyize miliyari eshanu kumeza ya Rayon Sports, ku buryo mu myaka itatu izaba ifite indege igendamo, bisi igezweho, ndetse iri ku ruhando mpuzamahanga.

Munyakazi Sadate yavuze ko miliyari imwe yayigabanya amafanikarabu kugirango, abanze yikenure, anavuga ko umusanzu batangaga  bawuhagarika, maze bakajya bakoresha ayo mafaranga basabana mu gihe yabasuye.

Yavuze ko indi miliyari izakoreshwa mu kwishyura amadeni iyi kipe ifite bityo ikabaho ntabibazo by’abayishyuza ihura nayo.

Akomeza avuga ko izindi miliyari eshatu izakoreshwa mu kubaka ikipe aho hajya hakoreshwa miliyari buri mwaka mugihe cy’imyaka itatu.

Sadate Munyakazi avuga ko mu gihe yaba ayanze aka kayabo ka mafaranga, ubuyobozi bw’ikipe ariwe yajya abushyiraho, kuko niwe waba ufite ikipe mu biganza.

 Yanakomoje kubafatanyabikorwa uburyo bazajya bafatwa neza mu byo yise kubaha serivisi za zahabu cyane cyane umufatanyabikorwa mukuru.

Uyu Sadate Munyakazi yavuze ko nyuma yimyaka Itatu y’ivugurura azashyiramo izindi miliyari eshanu yavuze ko zizakora ibitangaza zigafasha mukubaka andi makipe ya volleyball na basketball kuburyo ikipe iba ihamye.

Yabuze ko ikipe ya Rayon Siporo ifite igihe cyo kwera ibi kugeza mu Kuboza uyu mwaka, anavuga ko habayeho biganiro byiza yahita atanga miliyoni Ijana zafasha mu kurangiza shampiyona ikipe ihagaze neza.

Mu gihe ikipe ya Rayon Siporo yaba itwaye igikombe, amafaranga yakongeraho 20% anongeraho ko igitakaje, yagabanyaho 20% kuyo yari kuzayiha.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *