Abantu bane baburiye ubuzima bwabo mu mirwano yabaye hagati Wazalendo n’umutwe wa M23 mu gace ka Nyantende muri teretwari ya kabare mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru .
Amakuru agera kuri Daily Box yemeza ko muri aba bitabye imana barimo babiri b’abasivili ndetse ko n’imirambo yabo yahise ishyingurwa mu cyubahiro n’imiryango yabo ku wa kabiri .
Aya makuru kandi akomeje avuga indi mirambo ibiri y’abasirikare yagumye mu gihuru giherereye ku muhanda mugari uhuza agace ka Bukavu na Uvira .
Kuri ubu abaturage bo mu duce ka Nyagenzi bari mu bwoba bukabije ndetse bari gutinya gusohoka mu mazu yabo kubera ukurasana gukomeje kurangwa muri tuno duce .
Ndetse magingo aya , abaturage bamaze kwifatira ingamba zo kuguma mu rugo mu minsi ibiri ishize nyuma yuko batangaje ko biboneye imirambo y’abishwe ku muhanda .