Sosiyeti igurisha amatike ku mikino yasubije ku byagaragajwe na Etincelles FC ko yahawe amafaranga make ku yavuye mu matike

Sosiyeti ifite system igurisha amatike y’imikino y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda UrID Technologies yatangaje ko ntamafaranga batahaye ikipe ya Etincelles nk’uko yo yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe ry’aruhago ry’u Rwanda ‘FERWAFA’.

Ikipe ya Etincelles FC yavuze ko amafaranga bahawe n’iyo sosiyeti nk’ayavuye ku mukino bari bakiriyemo Marines FC atariyo , aho bahawe angana 1 300 000 Frw mu gihe bo bari babaze Miliyoni Enye z’amafanga y’u Rwanda nk’ayo bari gusarura, cyane ko bo bavuga ko sitade yari yuzuye.

Nyuma y’ibi Etincelles FC yagaragaje, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi Kampani ya UrID Technologies Mugisha Sam, yavuze ko ibyo iyi kipe yagaragaje babibonye gusa ko ntashingiro bifite, ndetse bigoye nk’uko byabaho nko Etincelles FC yo yabigaragaje.

Ati ‘System’ dukoresha iba ishobora kurebwamo n’ikipe yakiriye umukino ndetse n’Ishyirahamwe ry’Aruhago ry’u Rwanda ‘FERWAFA’ Kandi baba babona amafaranga aba ari kwinjira, rero ntibyashoboka ko twabaha amafaranga make Kandi na bo baba babona amafaranga ari kwinjira.”

Ku bijyanye n’ibyagaragajwe ko habayemo ibijyanye n’ibibazo by’atekiniki mu gihe kingana n’iminota 30 yavuze ko ” bitashoboka, cyane ko harimo indi mikino harimo n’uwa Rayon Sports yari yakiriyemo Mukura VS kuri sitade Amahoro Kandi ko ntakibazo iyi kipe yigeze igaragaza.”

Iyi kampani icuruza amatike Kandi igaragaza ko ku mukino wa Etincelles na Marines FC hashobora kuba harinjiye abantu badafite amatiki cyane ko ngo hafunguwa imiryango itari yumvikanweho ndetse icyo kibazo bakigaragarije ikipe ya Etincelles igihe abantu binjiraga muri sitade.

Ariko nanone ntitwakwirengagiza ko iki kibazo atari ubwambere kigaragajwe n’amakipe, cyane ko Rayon Sports na yo yigeze kukigaragaza ndetse isaba ko yakwerekwa ‘system’ ikareba ko amafaranga yahawe angana n’amatike yaguzwe.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *