Umutoza w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) yatangaje ko atigeze yumva abafana b’iyi kipe baririmba indirimbo zimusabira kwirukanwa ku mukino yatsinzemo iya Vision FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo wa tariki 30 Werurwe 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino iyi kipe yagiye gukina ibizi neza ko mukeba wayo Rayon Sports yatakaje umukino wayo imbera ya Mukura VS , bisobanuye ko basabwaga gutsinda uyu mukino byanga bikunda kugirango hasigaremo inota rimwe hagati yaya makipe.
Ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbera hakirikare cyatsinzwe na rutahizamu Djibril Ouattara ku munota wa 20 kuri panaliti, iki gitego cyishyuwe na Idarusi Cyubahiro ku munota wa 45+1′ ibyarakaje abafana b’ikipe ya APR FC kuko ntago bumvaga uko bagiye gutakaza umukino Kandi bari bafite amahirwe yo gutsinda bagasatira Rayon Sports.
Mbere y’uko Mamadou Sy atsinda igitego cya Kabiri ku munota wa 86′ ari nacyo cyahaye APR FC amanota atatu, abafana bumvikanye baririmba indirimbo zisaba ko umutoza wabo Darko Novic yakwirukanwa nubwo uyu mutoza yemeje ko ntabyo yumvise ubwo yabibazwagaho.
Yagize Ati “Ntabwo nabyumvise. Ibyo simbyitayeho.”
Abafana ba APR FC bumvikanye bagira bati “Darko out” bisobanuye ngo ‘Darko genda’
Kuri ubu ikipe ya APR FC nyuma y’umunsi wa 22 wa Shampiyona iracyari ku mwanya wa Kabiri n’amanota 45 ikarushwa na Rayon Sports inota rimwe, aho yo ifite amanota 46 ni ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier league” ya 2024-2025
Rwanda Premier league Table
1.Rayon Sports: 46
2.APR FC: 45
3.AS Kigali: 34
4.Gorilla FC: 33
5.Mukura VS: 33
6.Police FC: 32
7.Rutsiro FC: 32
8.Etincelles FC: 28
9.Gasogi United: 27
10.Muhazi United: 26
11.Amagaju FC: 26
12.Musanze FC: 25
13.Bugesera FC: 24
14.Marines FC: 23
15.Kiyovu Sports: 21
16.Vision FC: 16
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE