HomeSports

Muhazi United yamaze gufatira ibihano Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ wavuzweho gusaba umukinnyi kwitsindisha

Ikipe ya Muhazi United ikina ikiciro cya mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yamaze guhagarika Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ kubera ibyaha akekwaho bijyanye na Match Fixing aho mu majwi bivugwa ko ari aye yumvikanye asaba umukinnyi kwitsindisha.

Mu majwi yasakaye mu bitangazamakuru by’u Rwanda ku munsi w’ejo wa tariki 17 Werurwe 2025, yumvikana asaba umukinnyi wa Musanze FC akaba na myugariro Shafiq Bakaki guhesha amanota atatu ikipe ya Kiyovu Sports, kugirango itazamanuka Kandi ngo yaramaze kumuha imbanziriza masezerano yo kuzayitoza umwaka utaha w’imikino.

Bimwe mu byari mu majwi: Miggy yagize Ati” Shafiq uranyumva?” Yego ndakumva. Akomeza agira Ati” Umwaka utaha mfite imbanziriza masezerano yo gutoza Kiyovu Sports umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports ngira ngo urabizi ko n’umwaka ushize nari ngiye kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo nazajya gutoza muri Kiyovu Sports yaragiye mu cyiciro cya Kabiri. Ubu turi gukora ibishoboka byose ngo Kiyovu igume mu cyiciro cya mbere.”

Mu kiganiro perezida w’ikipe ya Muhazi United Bwana Mfizi Nkaka Login yagiranye na SK FM, yayemereye ko bumvise ibyayo bajwi, “bakaba bakiri gukora iperereza ndetse ibyemezo bizagufatwa bikaba bihita bimenyeshwa itangazamakuru.”

Amakuru agezweho rero ni uko ikipe ya Muhazi United yamaze guhagarika by’agateganyo Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ ku nshingano zo kuba umutoza wungirije muri iyi kipe iri kurwana no kutamanuka.

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ yasabiraga amanota Kiyovu Sports ku mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona wanarangiye Kiyovu itsinzwe ibitego bitatu ku busa(3-0), nubwo yari imaze imikino ibiri yikurikiranya itsinda.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *