Ingabo z’u Burundi zongeye gukozanyaho n’umutwe wa FDLR mu Kibira
Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zakozanyijeho n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zari zifatanijemo n’abarwanyi b’umutwe w’imbonerakure , ibi bikaba byabereye mu gace ka Kibira muri komini ya Bukinanyana mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi .
Nkuko amakuru agera kuri Daily Box abitangaza ngo iyi mirwano yatangiye hagati tariki ya 11 gusa hacamo agahenge nanone yongera kubura umurego guhera tariki ya 13 Werurwe ubwo abarwanyi b’umutwe wa FDLR bajyaga gushaka ibiryo mu gace ka Buhatana nubundi igipolisi n’igisirikare cy’u Burundi gisanzwe gikeka ko hari ibyitso bigemurira intwaro n’ibindi nkenerwa kuri uyu mutwe .
Rero nyuma yo gutahura FDLR ikorana n’umutwe w’imbonerakure igisirikare cy’u burundi muri aka gace cyahisemo gufata umwanzuro wo kumisha urufaya rw’amasusu kuri uyu mutwe wigeze gucudika n’u Burundi mu minsi ishize ubwo bari bagiye gufasha FARDC mu ntambara yari ihanganyemo n’umutwe wa M23 .
FDLR, ni umutwe w’iterabwoba wanemejwe n’umuryango w’abibumbye washinzwe n’ibisigisigi by’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukaba umaze igihe kinini ukorana n’ingabo z’Abarundi ndetse n’ingabo za leta ya Kongo mu burasirazuba bwa DR Congo, ikintu u Rwanda ruhora ruvuga ko kibangamiye umutekano w’akarere.
Iyi mirwano ibaye mu gihe abahagarariye u Burundi n’u Rwanda bari mu biganiro bigamije gusubiza umubano n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi aho wahoze nyuma yuko impande zombi byagaragaye ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo cyatumye zisa nkaho zihisemo inzira zidahura .