Home

UBubiligi bugiye kwirukana abadipolomate b’u Rwanda bakoreraga i Buruseli

Ububiligi bwatangaje ko bwamaganye icyemezo cyafashwe na leta y’u Rwanda cyo guhagarika umubano bari bafitanye ndetse bunemeza ko nabwo bugiye kwirukana abadipolomate b’u Rwanda bakoreragayo .

Nkuko yabicishije ku rukuta rwe rwa X , Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi bwana Maxime Prevot yavuze ko igihugu cye cyizakomeza kwimika inzira y’ibiganiro ndetse ko icyemezo cy’u Rwanda cyerekena ukudashaka kumvikana ku nzira zikwiye zo gukemura uyu mwuka mubi mu bya dipolomasi ukomeje gututumba hagati y’ibi bihugu byombi .

Prevot yakomeje avuga ko nabo bagiye gukora nk’ibyo u Rwanda rwakoze birimo guhagarika andi masezerano y’ubufatanye yose bari bafitanye ndetse no kubwira abadipolomate bahagarariye leta ya Kigali ko nta kaze bagihawe muri iki gihugu ibi bijyana no kubaha nyirantarengwa yo kuba basohotse ku butaka bw’i Buruseli .

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru , Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe ryagaragazaga ko u Rwanda rwafashe iki cyemezo rushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo iz’uko Ububiligi bushaka kugererageza kongera kugarura uburiganya bw’abakoloni .

U Rwanda kandi rukomeza rushinja igihugu cy’Ububiligi cyahoze cyirukoloniza gufata uruhande mu ntambara iri kugenda ifata isura y’akarere kose iri kubera mu burasirazuba bwa DRC aho FADRC ishyamiranyemo na M23 ndetse no gukangurira imiryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano bwifashishije ibinyoma .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *