HomePolitics

UBurayi bwafatiye ibihano bikomeye abasirikare bakuru batatu b’u Rwanda

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi umaze gutangaza ko wafatiye ibihano abayobozi batatu bo mu nzego nkuru z’igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubera gufasha umutwe wa M23 .

Bisa nkaho bihuriranye mu gihe u Rwanda rwatangazaga ko rwacanye umubano na leta y’Ububiligi yahoze irukoloniza kubera ko iki gihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi cyagiye kigaragaza ibimenyetso by’uko gishaka gukomeza kurupyinagaza no guhungabanya umutekano warwo, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wahise utangaza ko wafatiye ibihano bikomeye bamwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda barimo Eugene Nkubito ,Muhizi Pascal na Ruki Karusisi utibagiwe na Kamanzi Francis uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , Mine , Gaze na peteroli .

Ububiligi bwakunze kuyobora urugamba rwo gukangurira ibihugu by’amahanga gufatira abayobozi ndetse na leta y’u Rwanda ibihano bitandukanye birimo ihagarikwa ry’amasezerano agena iby’ubuhahirane bw’amabuye y’agaciro hagati y’u Rwanda n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ndetse no guhagarika inkunga yahabwaga ingabo z’u Rwanda zajyiye kugarura amahoro muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado .

Leta ya Kongo yakunze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 kugirango ijye yicukurira amabuye y’agaciro gusa kurundi ruhande abayobozi ba Leta y’u Rwanda bakunze kubihakana ahubwo bakemeza ko bahangayikishijwe n’ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahanini itizwa umurindi n’abasize baruhekuye bashinje umutwe wa FDLR ugamije guhirika ubuyobozi buriho no guhungabanya umutekano w’u Rwanda .

Mu kanya gashize kandi U Rwanda rumaze gutangaza ko rwahagaritse umubano rwari rufitanye n’igihugu cy’Ububiligi ndetse runategeka abadipolomate b’iki gihugu bakorerega i Kigali gusubira iwabo mu masaha atarengeje 48 uhereye igihe itangazo rigiriye ahagaragara .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda , Leta y’u Rwanda yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo gusuzuma ingingo nyinshi zirimo no gushaka kongera kuzana icyimeze nk’ubukoloni bushya cy’Ububiligi ku Rwanda ndetse no gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *