HomePolitics

U Rwanda rwahaye abadipolomate b’Ububiligi amasaha 48 yo kuba batashye

U Rwanda rumaze gutangaza ko rwahagaritse umubano rwari rufitanye n’igihugu cy’Ububiligi ndetse runategeka abadipolomate b’iki gihugu bakorerega i Kigali gusubira iwabo mu masaha atarengeje 48 uhereye igihe itangazo rigiriye ahagaragara .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda , Leta y’u Rwanda yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo gusuzuma ingingo nyinshi zirimo no gushaka kongera kuzana icyimeze nk’ubukoloni bushya cy’Ububiligi ku Rwanda ndetse no gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo .

Iri tangazo rije rikurikira amagambo ya Perezida Kagame , yatangaje ku munsi wejo  kuri iki cyumweru  tariki ya 16 Werurwe 2025 ubwo yahuraga n’abaturage barenga 8000 Ni muri gahunda yiswe Kwegera Abaturage , aho yongeye kwihanangiriza u Bubiligi agashimangira ko bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 .

Aho yagize ati : “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa. Rukajya rutugarukaho, abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame  aganiriye n’Abaturage nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda nka Perezida, muri Manda y’imyaka 5 (2024-2029) mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize wa 2024, aho atangiriye mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko azakomereza no ku zindi Ntara y’Igihugu.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *