Umuyoboro w’amazi n’inzu 5 : Twinjirine mu byitezwe kuzasigwa n’ibikorwa by’Ingabo na Polisi
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 , hirya no hino mu Gihugu hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’Igihugu mu iterambere n’imibereho myiza bigamije kwimakaza ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi .
Mu gutangiza ibi bikorwa , mu Karere ka Rulindo Ingabo na Polisi zahuriye n’abaturage mu Murenge wa Ntarabana ahari gucukurwa umuyoboro w’amazi uzaba ufite kilometero 2.
Uyu ukaba ari umuyoboro uje gukemura ikibazo cy’amazi ku baturage bo muri uyu murenge ndetse no ku Kigo Nderabuzima cya Kinzuzi, kitagiraga amazi Ibindi bikorwa birimo kubera muri aka karere ni uko abaturage barimo gupimwa Indwara zitandura, abo bazisanganye bakagirwa inama yo kugana abaganga
Ntago ari mu karere ka Rulindo gusa kuko bigeye gukorerwa kuko no mu murenge wa Muyira,wo mu karere ka Nyanza, hagiye kubakwa inzu 5 zizatuzwamo imiryango 10 itari ifite aho gutura hajyanye n’igihe.
Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kubaka izo nzu zizaba zubatse mu buryo bwa ‘Two in One’, byitabiriwe n’Ingabo, Polisi, abaturage bo mu Karere ka Nyanza ndetse n’inzego z’ibanze ndetse kuri ubu bamwe bari kubaka abandi batwara amabuye, abandi bagafatanya n’Ingabo na Polisi mu kubaka umusingi w’izo nzu zigiye kubakirwa abaturage
Ibi ni ibikorwa byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe, ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.
Hazibandwa ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Abaturage bashimiwe uruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.