FootballHomeSports

Bite by’amajwi bivugwa ko ari aya Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ asaba umukinnyi kwitsindisha

Umutoza wungirije w’ikipe ya Muhazi United Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ hagiye ahagaragara amajwi bivugwa ko ari aye asaba umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Musanze FC ko yamufasha ikipe ya Kiyovu Sports ikabona amanota atatu.

Mu mpera z’iki Cyumweru hakinwaga umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Rwanda Premier league’ aho hanabaye umukino wa Musanze FC na Kiyovu Sports , ukaba umukino warangiye ikipe ya Musanze FC ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ku busa(3-0).

Amajwi yagiye hanze yumvikana Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ aganira n’umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Musanze ariwe Shafiq Bakaki, amubwira ko Kiyovu Sports yamuhaye imbaziriza masezerano yo gutoza iyi kipe mu mwaka utaha ari nayo mpamvu ngo uwo mukinnyi yamufasha kugirango iyi kipe ibone amanota atatu kugirango itazamanuka bityo akayitoza iri mu kiciro cya Kabiri.

Muri aya majwi bivugwa ko ari aya Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ cyane ko nyirubwite atarayemeza cyangwa se ngo yemezwe n’inzego zibifitiye ububasha, humvikanamo Kandi avuga ko azakuvugana nanone n’umuzamu Shawurini ndetse na Gasongo gusa byarangiye Shafiq Bakaki amuhakaniye.

Miggy yagize Ati” Shafiq uranyumva?” Yego ndakumva. Akomeza agira Ati” Umwaka utaha mfite imbanziriza masezerano yo gutoza Kiyovu Sports umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports ngira ngo urabizi ko n’umwaka ushize nari ngiye kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo nazajya gutoza muri Kiyovu Sports yaragiye mu cyiciro cya Kabiri. Ubu turi gukora ibishoboka byose ngo Kiyovu igume mu cyiciro cya mbere.”

Nubwo Aya majwi yagiye hanze nyirubwite ntakintu arayatangazaho, ngo ayemeze ko ari aye cyangwe se Atari aye , ntanurwego na rumwe rubifitiye ububasha ruremeza nyiri Aya majwi.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *