HomePolitics

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bamaganye ibiganiro bya DRC na M23

Ishyaka rya politiki ry’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Bwana Jean Marc Kabund ryatangaje ko ridashyigikiye gahunga y’ibiganiro bitaziguye bigomba kuba hagati ya Kongo n’umutwe wa M23 .

Mu itangazo ryashyize ahagaragara ku munsi wejo tariki ya 16 Werurwe ,iri shyaka riharanira impinduka muri iki gihugu ryekanye ko inzira ya Luanda itazagabanya ububasha mu bya politiki kuri leta ya Kinshasa gusa ahubwo ko bizatuma umutwe wa M23 usanzwe ukorerwamo n’u Rwanda ubona imyanya mu buyobozi bwa Kongo .

Iri shyaka rikomeza muri iri tangazo rivuga ko ibi biganiro bizasubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu biganiro bya Luanda ndetse ko bizanatuma Kongo itakaza agaciro n’umwanya yari ifite muri ibi biganiro .

Iri shyaka ry’uwahoze ari Perezida w’inteko inshinga amategeko ya Kongo ,Marc ryongeyeho ko nta mishikirano itaziguye igomba kuba hagati ya leta yatowe n’abaturage ndetse n’umutwe w’inyeshyamba ufashwa n’ibihugu by’amahanga ngo kugeza igihe u Rwanda ruzakurira ingabo zarwo muri DRC .

Aho ryagize riti : ” Igihe u Rwanda ruzaba rumaze kuvana abasirikare ku butaka bwa Kongo, ibiganiro biganisha ku mahoro bizaba byatewe inkunga na Loni hamwe n’umuhuza utabogamye wagenwe n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, bigomba gutangizwa hagati y’abarebwa n’intambara bose harimo abaharanira inyungu za politiki, sosiyete sivile n’imitwe yitwaje intwaro, hagamijwe gushakira igisubizo kirambye  ikibazo cya politiki n’umutekano muke  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. “

Kurundi ruhande ariko usibye iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi , izindi Mpande zirimo amatorero y’Abagatolika n’abaporotesitanti abinyujije mu nama y’Abepiskopi ya Kongo (CENCO) n’Itorero rya Kristo muri Kongo (ECC) na bo bishimiye iyi gahunda igomba gutangira ku munsi wejo i Luanda, ikaba yarateguwe  na João Lourenço, perezida wa Angola muri iki gihe, ufatwa nk’umuhuza w’ibibazo by’umutekano.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *