Nduhungirehe yamaganye ibirego u Rwanda rushinjwa na G7 byo gufasha M23
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda , Amb Olivier Nduhungirehe yamaganye ibirego by’abaminisitiri ba dipolomasi bo mu bihugu bibarizwa mu muryango w’ibihugu birindwi bikize ku isi [ G7] bivuga ko u Rwanda rutanga ubufasha ku mutwe wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse anemeza ko birengagije impamvu zo kwirindira umutekano ku Rwanda.
Ibi Nduhungirehe yabitangarije mu nama y’abahagarariye ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu 7 bikize ku isi yabaye guhera ku gatandatu tariki ya 15 werurwe aho yigaga ku ngingo zirimo kuba leta ya Kinshasa yagabanya ubufasha igenera umutwe wa FDLR ndetse n’ibyijyanye n’ubufasha buvugwa ko u Rwanda rugenera M23 .
Aho yagize ati : ” Bimwe mu bihugu bikomeye byo ku mugabane w’i Burayi byasabye ko abacanshuro babikomokamo bavanwa muri DRC bijyanye nuko umutekano wari ukomeje kuba mubi cyane ndetse u Rwanda rwemeye bacishwa ku mupaka warwo kugirango bahungishwe ruritaye ku bwicanyi bwari bukomeje gukorerwa abo mu bwoko bw’abatutsi. “
Ndungirehe kandi yanemeje ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira inzira z’ibiganiro by’amahoro yaba ibya EAC- SADC , Luanda na Nairobi kugirango harebwe ko hashakirwa igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kubarizwa muri Kongo .
Umutwe wa FDLR ufatanya n’ingabo za DRC mu guhashya umutwe w’inyeshyamba za M23 ugizwe ahanini n’abasize bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wo mu 1994 .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?