Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko kwihatira kumenya amateka y’u Rwanda kuko yuje iby’ingenzi byose byaruyobora ku kwanga ikibi n’amacakubiri, ahubwo bakarushaho gukunda Igihugu no kugikorera.

Ibi yabitangarije mu ihuriro ryahuje abarenga 800 baturutse mu Turere twa Karongi, Rubavu, Rusizi, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro, bahuriye mu biganiro bizwi nka ‘Rubyiruko Menya Amateka’, bitegurwa n’inzego zitandukanye.

Dr. Utumatwishima kandi yasabye abakiri bato kwigana Ingabo z’u Rwanda, kumenya ikoranabuhanga rigezweho no gukunda ubuyobozi bw’Igihugu.

Ibi kandi byanuzwemo na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, wabwiye uru rubyiruko ko umwe mu banzi u Rwanda rufite ubu ari ingengabitekerezo ya Jenoside, arusaba gukomeza gushyira imbaraga mu kuyirwanya.

Ibiganiro bya “Rubyiruko, menya amateka yawe” bigamije kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe gihamya z’ubuzima bw’abaganirira urubyiruko.

Bifasha mu kwigisha urubyiruko ingaruka z’amahitamo (guhitamo nabi cyangwa neza), indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda ukunda Igihugu cye (ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu) ziri mu byashingiweho abari urubyiruko biyemeza guhaguruka bakabohora u Rwanda ari nako bahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ibi biganiro kandi bituma urubyiruko rurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu gusigasira amateka y’u Rwanda, kurinda ibyagezweho no gutegura u Rwanda rw’ejo nk’abaragwa barwo. 

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *